We’ve updated our Terms of Use to reflect our new entity name and address. You can review the changes here.
We’ve updated our Terms of Use. You can review the changes here.

Sindagira

from Iwanyu by Teta Diana

/
  • Streaming + Download

    Includes unlimited streaming via the free Bandcamp app, plus high-quality download in MP3, FLAC and more.
    Purchasable with gift card

      $3 USD  or more

     

about

Fading love.

lyrics

Mugabo wanjye, mugabo nkunda
Ngarukira sinagusenze
Disi nagusanze nisanga
Kuva mu bwangavu
No mu bukumi bwanjye
None aho mbereye ingeri y’urugo rwawe
Ndandagara nkagandurwa n’abagenzi
Nkitsamura nkikirizwa n’abahetsi
Nahindukira ngo umfate mu mugongo
Nkagangahurwa n’ubwigunge naragiwe n’ubwigenge bwawe

Sindagira unsange dusabane
Nka kera utarasuhuka
Kera nkiri rudasumbwa
Ukinsimbagiza abasizi bakansingiza

Nanjye ubwanjye naragukunze
Reka kwiheza mu rwawe ngo ushikurwe n’amahanga
Reka kurarikira iby’isi bituma udashyigikira urwo washinze
Garura umutima murwawe mugenzi
Dore inka zirakamwa ibigega birahunitse
Imice yabuze kibeyura inkangaza rukabugira
Inzara ihari ni imwe ni intimba y’umutima ugukunda

Sindagira unsange dusabane
Nka kera utarasuhuka
Kera nkiri rudasumbwa
Ukinsimbagiza abasizi bakansingiza

Erega njye iwacu ndahazi
Sinahangishijwe na ruzagayura
Sinahunze amahoro ya karande
Inkangu y’ukuboza si yo yanteruye
Sindi ikinege, sindi n’ikinegu
Sindi impunzi, sindi n’impfubyi
Si ndi igicibwa, hoya si ndi n’incike
Naje mpurujwe n’urugamba
Urugamba rw’urukundo rwo kubaka urwacu

Sindagira unsange dusabane
Nka kera utarasuhuka
Kera nkiri rudasumbwa
Ukinsimbagiza abasizi bakansingiza

Sindagira unsange dusabane
Nka kera utarasuhuka
Kera nkiri rudasumbwa
Ukinsimbagiza abasizi bakansingiza

Nka kera nkiri rudasumbwa
Ukisimbagiza abasizi bakansingiza!
Nka kera nkiri rudasumbwa
Ukisimbagiza abasizi bakansingiza!
Nka kera nkiri rudasumbwa
Ukisimbagiza abasizi bakansingiza!

credits

from Iwanyu, released December 29, 2019

license

all rights reserved

tags

about

Teta Diana Kigali, Rwanda

Music is a language that crosses borders and speaks to the soul. Rwandan singer-songwriter, Teta Diana was born in Nairobi, she blends her native language Kinyarwanda with English and Swahili, in a fusion of folk, jazz and Afro-pop.

contact / help

Contact Teta Diana

Streaming and
Download help

Shipping and returns

Report this track or account

If you like Teta Diana, you may also like: